Health

Miss Rwanda 2009 Bahati Grace yibarutse ubuheta

Umwanditsi:Anselme Tuyizere

Bahati Grace wabaye Miss Rwanda mu 2009, yagaragaje ko yibarutse umwana mu muryango we na Pacifique Murekezi, umuhungu wa Murekezi Raphaël wamenyekanye nka Fatikaramu wari umukinnyi wa Rayon Sports.

Uyu mwana wa mbere muri uyu muryango akaba ubuheta bwa Bahati Grace yahawe amazina ya sekuru, Murekezi Raphaël hiyongereyeho inyuguti ya ‘B’ ihagarariye Bahati.

Uyu mwana w’umuhungu yavutse ku wa 13 Gashyantare 2024.

Umwana wa Bahati Grace na Murekezi Pacifique

Mu butumwa Bahati Grace yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagaragaje ko umuryango we wishimiye kwakira uyu mwana.

Mu muryango wa Bahati Grace na Murekezi Pacifique n'umuhungu wa K8 Kavuyo bakiriye umwana w'umuhungu

Bahati Grace na Murekezi Pacifique, bakoze ubukwe muri Mata 2021, ubu bukwe bwabereye muri Leta Zunze Ubumwe.

Miss Bahati yibarutse imfura ye mu 2012 ayita Ethan Jedidiah, uyu akaba yaramubyaranye n’umuraperi K8 Kavuyo.