Health

Bushali, Ariel Wayz na Dj Iraa bagiye gutarama muri 'Ijoro rya Kigali fest'

Hateguwe Iserukiramuco ryiswe 'Ijoro rya Kigali fest' rigiye kuba ku nshuro yaryo ya mbere, rikazajya rihuriramo abahanzi, abanyarwenya, abahanga mu Kuvanga imiziki, ababyinnyi n'Abazizi.

Ni iserukiramuco ryateguwe na Ole entertainment, company itegura Event ndetse n'ibindi bikorwa bijyanye n'imyidagaduro mu rwego rwo guteza ubuhanzi imbere, rikaba rizajya riba kabiri mu mwaka, rigamije kwerekana uburyo abanyarwanda bo hambere bahuraga bakaganira, bagatarama ndetse bakanasangira.

Ku nshuro ya mbere iri serukiramuco ryatumiwemo abahanzi batandukanye barimo Ariel Wayz, Maria Yohana, Bushali na Audia Intore; abanyarwenya barimo Joshua Comedian n'abandi; abasizi barimo ABC Poet, Carine Poet n'umunyinnyi Manzi Mbaya.

Dj Iraa ni we uzaba uvanga imiziki, mu gihe Babu Joe ari we uzayobora iki gitaramo giteganyijwe ku wa 9 Werurwe 2024, kuri Kaso, Kicukiro.

Ushobora kugura itike yo kwinjira muri iki gitaramo unyuze ku rubuga https://rgtickets.com/; itike ya macye ni 5,000Rwf ku banyeshuri, 10,000Rwf na 15,000Rwf muri VIP.

Bushali azaba ari muri iri serukiramuco

Ariel Wayz, Bushali n'umunyarwenya Babu bazataramira muri Ijoro rya Kigali Fest

Dj Iraa nawe azaba ahari

Umunyarwenya Joshua azaba ari muri iri serukiramuco